Ubu uburyo budasanzwe bwo guhangana n’imbeba zikomeje kwiyongera mu mujyi rwagati burimo kwifashisha inyamaswa zizwi nka ‘furets’ zishobora guhiga imbeba.
Ubuyobozi bw’uyu mujyi bwemeje ku wa Kane, tariki ya 15 Ukwakira 2026, ko bugiye gukoresha inzobere mu guhiga imbeba hakoreshejwe izo nyamaswa. Uburyo buzakoreshwa ni ukuzirekura zikinjira mu myobo imbeba zicukura, zikazisohoramo kugira ngo zifatwe.
Aha mbere hazakorerwa iki gikorwa ni mu gace kegereye umuyoboro w’amazi wa Bruxelles. Nyuma, ubuyobozi buzasuzuma niba ubu buryo bwaratanze umusaruro mbere yo gufata indi myanzuro.
Nubwo bishobora kumvikana nk’uburyo bushya, akarere ka Etterbeek, na ko ko mu gice cya Bruxelles, gasanzwe gakoresha ‘furets’ mu kurwanya imbeba.
Uburyo bwa ‘furets’ butandukanye n’ubw’imitego isanzwe, kuko bwifashisha inyamaswa mu kwinjira aho imbeba zihisha.
Mu bindi biri gukorwa ni uko mu duce twagenewe abanyamaguru haherutse gushyirwa imitego igezweho ihuzwa n’ikoranabuhanga.
Iyo mitego igizwe n’ibisanduku birimo amazi afite impumuro ikurura imbeba. Iyo zibyinjiyemo zigwa muri ayo mazi zikirohamo, imirambo yazo igakonjeshwa mbere yo gutwarwa n’ikigo cyabihuguriwe.
Iyo mitego imaze gufata imbeba zigera ku 1.400. Icyakora, umuryango uharanira uburenganzira bw’inyamaswa, Gaia, wanenze ubu buryo, uvuga ko bubabaza imbeba.
Umuyobozi w’Umujyi wa Bruxelles, Philippe Close, yashyize guhangana n’iki kibazo mu byihutirwa. Muri Gicurasi hashyizweho itsinda ryihariye rishinzwe kugikurikirana.
Ingengo y’imari yo kurwanya imbeba mu mujyi rwagati na yo yakubwe hafi gatatu, iva ku bihumbi 35 by’amayero igera ku bihumbi 100. Ni ikindi kimenyetso cy’uko ikibazo cy’imbeba gikomeje guhangayikisha ubuyobozi bw’uyu mujyi cyane.


