Abanyempano 11 ni bo babonye amahirwe yo gukomeza mu kindi cyiciro cy’amarushanwa ya ArtRwanda–Ubuhanzi mu cyiciro cy’umuziki, nyuma yo kwerekana ubuhanga bwabo imbere y’Akanama Nkemurampaka, bagaragaza impano n’imishinga bafite mu muziki.
Ni intambwe ikomeye kuri aba banyempano bari mu rugendo rwo kubaka ejo habo mu muziki, aho guhatana bidashingiye gusa ku bushobozi bwo kuririmba, ahubwo binasaba kugira igitekerezo cy’umushinga, kumenya icyo bashaka kugeraho no kugaragaza uburyo impano yabo ishobora kubabyarira umusaruro.
Abakomeje muri iki cyiciro ni Muneza Janvier, Rugamba Derrick, Tumusifu Joseph, Shema Cedrick, Mugisha Janvier, Mutezimana Soline, Mucyo Emeline, Igiraneza Jean Claude, Tuyizere Bonheur, Rwigema Pacifique na Furaha Pascaline.
Aba ni bamwe mu rubyiruko rwiyemeje gukurikira inzira y’ubuhanzi, rwitabiriye ArtRwanda–Ubuhanzi, irushanwa rigamije kuvumbura abanyempano, kubongerera ubumenyi no kubafasha guteza imbere impano zabo kugira ngo zishobore kubabyarira umusaruro.
Kuri iyi nshuro ya kane ya ArtRwanda–Ubuhanzi, abanyempano bahatanye mu byiciro bitanu basabwe kohereza imishinga yabo hifashishijwe ikoranabuhanga. Iyo mishinga yarasuzumwe, hatoranywa 20 muri buri cyiciro kugira ngo berekane ubushobozi bwabo mu buryo burambuye imbere y’Akanama Nkemurampaka.
Kuva ku wa 14 Ukwakira 2026, abanyempano 100 bari baratoranyijwe mu byiciro bitanu batangiye kwerekana imishinga yabo, bagasuzumwa n’akanama kagena abahize abandi hashingiwe ku manota.
Muri buri cyiciro, hatoranywagamo abanyempano 10 batsinze abandi, ariko mu cyiciro cy’umuziki hamenyekanye 11 bakomeje. Ibi byerekana ko urugendo rwo guhatanira umwanya mu bahabwa amahirwe yo kurushaho guteza imbere impano zabo rwari rukomeye.
ArtRwanda–Ubuhanzi ni amarushanwa ategurwa na Imbuto Foundation ku bufatanye na Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, agamije gushakisha no guteza imbere impano z’urubyiruko mu ngeri zitandukanye z’ubuhanzi.
Mu byiciro bihatanirwa harimo umuziki, imideli, filime no gukora inkuru zishushanyije, ubwanditsi, ndetse n’ubugeni n’ubukorikori.
Kuri iyi nshuro, abarenga 620 ni bo biyandikishije muri aya marushanwa, bigaragaza ko hakiri urubyiruko rwinshi rufite inyota yo kwigaragaza binyuze mu buhanzi no kubaka imishinga yabwo.
Nyuma yo gusuzumwa mu byiciro bitandukanye, abanyempano batoranyijwe bazakomereza mu mahugurwa azamara amezi atatu, azabera kuri Imbuto Hub–Maison des Jeunes Kimisagara.
Muri ayo mahugurwa, bazahabwa ubumenyi n’ubujyanama by’inzobere, bigamije kubafasha kunoza ibyo bakora, kumenya uko bateza imbere imishinga yabo no kureba uburyo impano zabo zabyazwa umusaruro.
Ku banyempano 11 bakomeje mu cyiciro cy’umuziki, aya mahirwe ni intambwe ibegereza kurushaho kumenya aho bahagaze no kunoza inzira bahisemo. Icyakora, kugira impano ni intangiriro gusa; kuyibyaza umusaruro bisaba no kuyongerera ubumenyi, kuyitaho no kumenya uko ihuzwa n’amahirwe ari mu ruganda rw’umuziki.


