Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin yatangaje ko ibitero Ukraine iherutse kugaba ku nganda zitunganya peteroli zo mu gihugu cye bitangije ibintu byinshi, ariko ashimangira ko u Burusiya buzihorera nk’uko Ibiro Ntaramakuru Interfax byabitangaje.

Putin yagize ati “Bagabye ibitero aha na hariya. Nta byangiritse bikomeye byabaye. Icyakora, barakomeje.”

Ibi yabivuze nyuma y’igitero gikomeye cya drones za Ukraine cyateje inkongi mu ruganda rutunganya peteroli rwo mu Ntara ya Ryazan mu gitondo cyo ku wa Kane, nk’uko Guverineri w’iyo ntara yabitangaje.

Ni cyo gitero cya mbere cya Ukraine cyemejwe ko cyibasiye ibikorwaremezo by’ingufu byo mu Burusiya, kuva Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ku Cyumweru ko u Burusiya na Ukraine byemeranyije guhagarika ibitero ku bikorwa remezo by’ingufu.

Ku wa Gatatu, Minisitiri w’Intebe Wungirije w’u Burusiya, Alexander Novak, yari yatangaje ko Ukraine yagabye ibitero ku nganda zitunganya peteroli zo mu ntara za Saratov na Ryazan. Icyakora, Ukraine yahakanye ko yabigizemo uruhare.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version

Listen BVN Radio ⚪ LIVE