Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga n’Umugaba w’Inkeragutabara, Gen Maj Alex Kagame, basuye abakinnyi b’Ikipe ya APR FC mu myitozo ya nyuma babasaba guharanira kongera gushimisha Abanyarwanda.
Ni imyitozo yabereye kuri Stade Amahoro, mu ijoro ryo ku wa Kane, tariki ya 16 Ukwakira 2026, mbere y’umunsi umwe ngo hakinwe umukino ubanza w’ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League, ubera kuri Stade Amahoro kuri uyu wa Gatanu.
Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara, Maj Gen Alex Kagame, wayoboraga APR FC ubwo yasezereraga Zamalek SC mu 2004, yabasangije ibanga ryabafashije icyo gihe, ndetse abereka ko amateka yakwisubiramo bramutse bakoreye hamwe.
Ati “Nta kindi gitanga intsinzi, ni ugushyira hamwe nk’ikipe. Hagati yanyu muganire, muhane ibitekerezo, ahasigaye musenyere umugozi umwe kandi twese tubari inyuma.”
Mu butumwa Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga yageneye abagize iyi kipe yabasabye kugenza nk’uko bagenje mu mukino wa CAF Champions League uheruka.
Ati “Twese tubafitiye icyizere nk’icyo twari tubafitiye mbere yo gusezerera iriya kipe mwahuye na yo [Les Aigles du Congo]. No kuri uyu mukino twiteguye ko muzitwara neza. Hano hanze buri wese yiteguye kubashyigikira namwe tubitezeho kubigenza nk’uko byabigenje ubushize.”
“Mufite byinshi mwakosoye mu mikino yatambutse kandi byatanze umusaruro. Ibyo tubitezeho ni ugushimisha Abanyarwanda aho bari hose, kandi biteguye kubatera ingabo mu bitugu. Ibyacu bitureba nk’ubuyobozi nyuma y’umukino muzi aho duhigurira, no kuri iyi nshuro ni ko bizagenda.”
APR FC yasezereye Les Aigle du Congo yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu ijonjora rya mbere, mu gihe Zamalek SC yasezereye AS Port yo muri Djibouti.

