Kimenyi Yves wabaye umunyezamu w’amakipe atandukanye mu Rwanda arimo APR FC, Rayon Sports, Kiyovu Sports na AS Kigali, yagaragaje ko yabonye amahirwe yo kujya gukina mu mahanga, ariko ikipe yarimo ikamwima ayo mahirwe.

Ibi yabigaragarije mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, kigaruka ku bihe bye mu mupira w’amaguru, ndetse n’inama agira abakiri bato bifuza kuzakina ku rwego rwo hejuru.

Yavuze ko kugira ngo arinde asoza gukina atagiye gukinira ikipe yo mu mahanga, amakosa ya mbere yakozwe na we utarahaye agaciro abamureberera inyungu.

Ati “Icyo gihe nari mu ikipe imwe hano mu gihugu cyacu, hanyuma habamo amakosa ntise amakosa icyo gihe, ariko aho mariye kujijuka nyafata nk’amakosa.”

“Buriya umukinnyi yagakwiriye kugira umureberera inyungu. Buriya kugira ngo bibe bitarakunze ni uko ntari mfite umuntu undeberera mu nyungu z’umupira w’amaguru. Yari kuganira n’ikipe, agakurikirana ibijyanye n’amasezerano.”

Gusa ku rundi ruhande, Kimenyi Yves wakiniye Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, avuga ko ikipe yakiniraga itamubaniye kuko yagendeye ku rwego rwiza yariho ikamwima amahirwe yo kujya muri iyo kipe yindi.

Ati “Ariko nanone ikipe narimo byaragoranye kubyumva kugira ngo bandekure. Bagaragazaga ko bankeneye bituma bipfa, nyamara nari naberetse byose birimo ubutumire n’itike y’indege, nsabwa kugenda nkumvikana na bo mu myaka ngomba gusinya. Icyo gihe banyeretse ko bankeneye ariko banareba inyungu y’amafaranga cyane.”

Iyi kipe Kimenyi Yves atashatse kugaragaza yifuzaga kumuha umushahara wa 3.500$, hari n’andi yo kumugura.

Kimenyi Yves yakiniye APR FC imyaka itanu iri hagati ya 2014 na 2019, ajya muri Rayon Sports yamazemo igihe gito, ayivamo mu Ukwakira 2020 ajya muri Kiyovu Sports yabayemo kugeza muri Nyakanga 2023.

Aha yahavuye yerekeza muri AS Kigali, ari na yo yasorejemo gukina ku myaka 33 y’amavuko.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version

Listen BVN Radio ⚪ LIVE