Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, yatangaje ko u Burusiya bwagabye ibitero ku bikorwaremezo bitandatu by’ingufu, nyuma y’amasaha make Perezida Donald Trump avuze ko impande zombi zemeye kubihagarika.

Ku Cyumweru, Trump yari yatangaje ko agahenge ko kutarasa ibikorwaremezo by’ingufu kagomba guhita gatangira. Icyakora, Zelenskyy yavuze ko u Burusiya bwakomeje kurasa ibikorwaremezo bya gaz, iby’ingufu n’ahandi.

Yatangaje ko ibyo bitero byakomerekeje abantu 33. Mu kiganiro na Fox News, yagize ati “Ntabwo twagabye ibitero, mu gihe u Burusiya bwateye ibikorwaremezo byacu bya gaz, iby’ingufu n’ahandi. Ntekereza ko icyo ari igisubizo Putin yahaye Perezida Trump.”

Ikigo cy’itangazamakuru cya Ukraine, Ukrinform, cyatangaje ko Umujyi wa Izyum wabuze amashanyarazi nyuma y’igitero cy’u Burusiya cyangije imiyoboro yayo. Ibikorwaremezo by’ingufu n’ibya gari ya moshi mu burengerazuba bwa Ukraine na byo byagabweho ibitero nijoro.

Ku wa Mbere, ikigo cya Leta gishinzwe imiyoboro y’amashanyarazi, Ukrenergo, cyatangaje ko hari ibindi bice bya Kharkiv, Donetsk na Zaporizhzhia byabuze amashanyarazi kubera ibikoresho byangijwe n’ibitero.

Cyavuze ko mu bice bimwe hashyizweho gahunda yo gusaranganya amashanyarazi, kugira ngo ibikoresho byangiritse bidakoreshwa akazi karenze ubushobozi bwabyo.

Zelenskyy yanditse kuri X ko ibyo bitero bigaragaza ko u Burusiya budashaka kwemera agahenge ku bikorwaremezo by’ingufu.

Ku mugoroba wo ku wa Mbere, Umuyobozi w’Umujyi wa Kyiv, Vitali Klitschko, yatangaje ko drone yagonze inyubako y’amagorofa 25 ituwemo, mu gace ka Darnytskyi.

Yavuze ko umuntu umwe yapfuye, abandi 11 barakomereka. Imodoka nyinshi zari mu mbuga y’iyo nyubako na zo zafashwe n’inkongi.

Ukraine n’u Burusiya bimaze amezi bigaba ibitero ku bikorwaremezo by’ingufu bya buri ruhande.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version

Listen BVN Radio ⚪ LIVE